Bang Media

Baza Shangazi

Video-Minisitiri Enock Ruberangabo Sebineza kubera kwikinisha yegujwe(Flash Fm))

 Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’iminota ine n’amasegonda mirongo itatu agaragaza Minisitiri wungirije ushinzwe itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Enock Ruberangabo Sebineza ari kwikinisha.

Nk’uko bigaragara muri aya mashusho yatangiye gukwirakwizwa ku wa kane nimugoroba, Sebineza yari mu biro bye ndetse n’ifoto y’umukuru w’igihugu ikaba igaragara.

Kuva aya mashusho yashyirwa hanze, abantu batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira gusaba ko yegura, ndetse leta iza gufata icyemezo cyo kumukuraho.

Umwe mu bayobozi utatangajwe amazina yabwiye Jeune Afrique ko nta kindi cyemezo cyari gufatwa uretse kumukura ku mwanya we ndetse Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize guverinoma bakaba badatuje kuva aya mashusho yashyirwa ahagaragara.

Itangazo rivuga ko Sebineza yakuwe ku mwanya wa Minisitiri wungirije ushinze itangazamakuru ryaciye kuri televiziyo nyuma y’aho abantu batandukanye bari bagiye bandika bagaragaza ko agomba kwirukanwa aho bakoreshaga ijambo #SebinezaMustGo (Sebineza agomba kwegura).

Iri tangazo ryashyizweho umukono ku wa gatanu na Perezida Joseph Kabila rivuga ko Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru yirukanwe kubera ko yananiwe kubahiriza inshingano ze n’amahame agenderwaho n’abagize guverinoma.
http://www.urwego.com/2016/05/video-yerekana-minisitiri-sebineza-ari.html

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 

Amakuru Agezweho

Urubu.ga

Igihozo

BANG Quotes

News

Miss World